en

KIMENYETSO GIKOMEYE part-10 from Ray's blog

Urashaka umusore mwakwikundanira cg umukobwa urubuga www.truelove-Rwanda.com hakande wihitiremo uwo ushaka...


www.truelove-Africa.com igufasha kwibonera umukunzi muberanye kandi wihitiyemo, ishakire umukunzi muberanye unyuze kuri www.truelove-Africa.com

.

Duherukana ubwo murugo hari hinjiye umushyitsi

utatumiwe maze.................. Loading

.

Reka dukomeze tudatinze twumve uko byaje kurangira.

.

Ubwo njye na Henry twibazaga icyo twakorera Samantha

nagiye kubona mbona umuntu aje nk 'iyagatera akubita

urugigi rimwe ahita yinjira asanga twese twifashe ku

munwa ndetse twarakariye Samantha kubera ukuntu yari

yasinze kandi azi neza ko na muganga yatubujije

kwegereza inzoga cyangwa umwuka wayo hafi ya mama.

Uwo muntu acyinjira twese twahise twikanga kuko yari

yambaye ibintu bimupfutse hose utabona mu maso he.

numvise noneho ibyanjye birangiye mu gihe nibaza mu

mutima icyo nakora mbona ahise akuraho ibyari bipfutse

mu maso tugiye kubona tubona ni Rick. maze ahita atera

intambwe imwe aranyegera aho narindi nicaye hafi ya

mama maze ahita akura icyuma mu mufuka ahita

amfata ishati atangira kunkurura. ubwo njye umutima wari

wamvuyemo kare ubwo nabonaga akuyemo icyuma. uko

yankururaga Henry nawe yahise ahaguruka amfata ukuboko

nawe arakurura maze Rick ahita ahindukira abwira Henry

ati: nawe niwitambika ur'umupfu.

Nkibyumva numvise ibintu bihinduye isura maze ntekereza

kuri mama wari udashobora no kwinyagambura nkumva

noneho ibyanjye imbwa zibirwaniyemo. nakubise akajijo

kuri Samantha mbona we ibitwenge byamwishe aravuga

ntirive mu kanwa maze kumbe we yari yabonye mubwiye ko

ngiye kuri boutique maze nawe ahita apanga gahundaze na

Rick doreko bury nayamafaranga yari yanzaniye turi

kubitaro nkamubwira ko ntayakoresha kandi ntanayakoraho

burya nayo ni Rick wari wayamuhaye. ndetse bari bamaze

kuba bamenyerana kuko Samantha yari asigaye ataha

nijoro kandi yaza Kuko yabaga yanyoye inzoga kandi aziko

njye ntazinywa ndetse nawe narakoze uko nshoboye kose

nkazimucaho nanamwereka ibibi byazo yarazaga agahita

ajya kurara mu cyumba cy 'abashyitsi akajy'ambwira ko

aba yatashye ananiwe yahagera akirambika akibuka

yasinziye. Ibyo byatumye nibuka uko Samantha yageze

murugo iwacu.

Ubundi Samantha akimara kuvuka mama we yamaze igihe

gito ahita apfa. Birumvikana ko kari gasigaye kakiri

agahinja. byageze aho bibangbwa ko papa we azana undi

mugore kuko yari akeneye uwo kwita kuri Samantha kandi

papa we akaba yari akiri na muto kuburyo yagiriwe inama

n'abantu benshi yo kuzana undi mugore. gusa nyuma yo

kumuzana Samantha we yahise atangira kubaho nabi

kubera mu kase utaramukundaga kandi akiri umwana

mutoya. Samantha rero amaze kwegera haruguru yatangiye

guhangayika cyane kuko mukase yaramutotezaga,

akamukoresha imirimo adashoboye, akamutoteza ndetse

rimwe narimwe akamwima n'ibyo kurya. noneho uwo

mukase akamubwirako umunsi azabibwira papa we

azamuca umunwa kandi Akanamwica maze bigatuma

Samantha agira ubwoba bwo kubibwira se cyane ko papa

we atakundaga no kuba murugo kubera impamvu z'akazi.

byageze aho papa wa Samantha aho yakoraga baza

kumwimurira kure aho bitari bishiboka ko yajya akora ari

gutaha buri munsi. ntibyatinze rero Samantha wari

umunyeshuri ariko akaza kurivamo ataranije kubera ko

mukase yarimukuyemo ngo ntabwo yakomeza kwiga kandi

abana be batagira ubarembera. Samantha yahise ava mu

ishuri maze aba ariwe urera barumuna be bo kwamukase.

abantu b'abaturanyi bajyaga babwira papa wa samantha ko

umwana we adafashwe neza ariko we yabaza umugore we

kuri phone akamubwira ko Samantha ntakibazo afite ndetse

akajya anamumuha bakavugana. Samantha nawe akajya

abwira papa we ko ntakibazo na kimwe afite kubera gutinya

mukase.

Rimwe rero Samantha yibutse ko twari incuti ya papa we

dore ko mama we atarapfa twasuranaga gusa aho apfiriye

tukajya tujyayo tugiye kureba uko ka Samantha kameze.

yigiriye inama yo gutoroka aza kudusura atabwiye mukase.

yatubwiye uko bimeze maze njye na mama tumubwira ko

atari busubire yo ko araba aho murugo tukibanira.

Samantha nawe yarabyemeye ubundi aba nk' umwana

murugo.

Nagiye mutembereza ahantu hose ngiye, nkamwereka incuti

zanjye ndetse abenshi bari bazi ko ari murumuna wanjye.

ibyo byatumye nibabaza icyahinduye Samantha maze

ikiniga kiramfata mpita ndira.

.

Haciyemo umwanya munini ntazi iyo ndi kubera ibitekerezo

byari byandetse maze aho ngaruriye ubwenge nisanga

hanze. gusa nkebutse kuruhande mbona Henry arambaraye

hasi yuzuye amaraso. nibutse ko Rick yari yamfashe ndetse

nibuka abwira Henry ko nawe nitambika ari akarambo (ari

bumwice). nihutiye kureba niba Henry yaba akirimo akuka

gusa nsanga..................... Watch out part-11


Previous post     
     Blog home

The Wall

No comments
You need to sign in to comment
Password protected photo
Password protected photo
Password protected photo