en

URUKUNDE SHENGE PART 11 KINYARWANDA from Olivier's blog

.Duheruka Rebecka ageze kwishuri atangira

gushakisha niba umukunzi we chris yaje.

.ese yaramubonye?

.Reka dukomeze.

becka yahageze mukagoroba akazuba

karenga.ahahurira na mushuti we teta

baribakumburanye cyane.ariko ntibatindana

nagato becka,aramureka ashakisha uko

yamenya niba chris yaje.kuko yariyamuhaye

gahunda ya nimugoroba!

arikugenda mukigo rwagati umuntu

yamuturutse inyuma aramuterura

aramusimbiza amutereka hasi.becka mukureba

amaso agwa muyandi.chris warukihagera

agatima karareharehaga yumvaga ubuyugiri

bwurukumbuzi bumukirigita umubiri

wose.becka yafashe chris amaranga mutima

aba yose aramuhobera wese arangije amusaba

umwanya bakicara ahatuje bakaganira

ati"Ngufitiye amakuru menshi"

.Mubyukuri amaso yabo yabaregaga urukundo,

rwarikumboni zmaso yabombi. kd nimugihe

kuko burumwe yishimiraga ko akundana

nundi.bamaze kwicara batuje becka ati"Chris!

urankunda?"chris araseka amwenyura gake

arabirinduka aramureba ati"igisubizo gifitwe

nimisokoro yange.imijyana nimigarura nukuri

yabihamya.becka ndagukunda!reka nkubwire

ijambo rikomeye ryavugwa nundi ukamwita

umubeshyi nyamara kuringe niko kuri!

ndagukunda nimbere yurupfu

nabihamya"becka ati"chris sinshaka kukugora

ngusaba ibimenyetso bimpamiriza

kunkunda.ibyo bikora abadafite urukundo.nibo

iteka batizera."

baraganiye biratinda.nukuri koko

baribakumburanye amasaha yarabafashe.ana

riko abanyeshuri biyongera mukigo batangiye

gusagarirwa biyemeza gutandukana

basezeranaho.

.

.Igihembwe cyababereye cyiza rwose

ntakibagora urukundo mumutuzo nibyishimo

byinshi.maze ikigo cyose kiragenda

kirabamenya kugera kwa master.couple.i

cibintu mukigo iramenyekana ihabwa

utubyiniriro sinakubwira.reka umusumwe

master azabahamagaze ashaka kumenya

umugambi wurukundo rwabo yumva rwaciye

abana ururondogoro.arabahamagaza abicaza

mu bureau ababaza abahanga ijisho nuko ahera

kuri becka ati"buriya kurera sugutanga

amasomo gusa ibyo nakazi.ahubwo

tubatugomba nogukurikira burikimwe kumwana

dushinzwe icyombabaza rero munsubize

mudaciye kuruhande."arakomeza arabaza

ati"becka ufite umuhungu mukundana?"becka

ati"yego!"master ati"yitwande?"becka ati"yitwa

christia nuyu twicaranye ahangaha!"master

aramwenyura ati"Chris! mubyukuri narinzi

ukuri.ndetse naje kumenya ko vicky yakuzizaga

becka.none rero nubwo murabana,kuva

mwaramenye ibyo gukundana uwashaka

yabagira inama.mwaba abanyabwenge

mukajonjora inziza mukazigenderaho.impmvu

couple yanyu iizwi mukigo ntakabuza nuko

nuko haricyiza murusha abandi.ndabashimira

ko mutihishira.inama yange rero nuko koko

nkuko mukundanye uyumusi mwazaharanira

kudahinduka mpaka mubanye ndetse mupfuye!

nihagira impinduka zibabaho mukaba

mwakwangana muzamenyeko indi misi yose

yurukundo rwanyu mwayimaze

mubeshyanya.kuko urukundo ntirubyara

urwango.ndabizi ntirubura ibigeragezo ariko kd

urukundo rutarimo ibigeragezo ntaburyohe

rugira.mubyukuri ikigeragezo muzahura nacyo

bwambere numubiri wanyu!nibyo uragora

kuwuyobora ariko birashoboka nkuko umuntu

atwara umujjnya we wumurandura nzuzi

akibuza guhangana nuwamwendereje niko

unabishatse watwara irari ryawe ntutwarwe

nibirikurua byose.

.

.Yabagiye inama nyinshi kd bamwizeza

kuzazigenderamo.arangije arabareka basubira

mumasomo yabo.abana ibihe byabanye byiza

cyane mukigo.bisa naho urukundo rwabo

rwahawe rugari.abakundanaga bose bakifuza

kubigana.murikigihembwe chris yanasabye

becka kuzagera iwabo bombi baka uruhushya

berekeza iremera iwabo wa Chris.mukugerayo

yasanze chris afite mama we gusa.nta papa

ntanumuvandimwe.

aheraho ashaka kumenya byishi.mama chris

yakiye becka neza.!chris atarya indimi

asobanurira mama we ati"mama uyu niwe

Rebecka Mutoni.sinshidikanya ko ariwe mukaza

wawe mumyaka mike izaz!ndamukunda

ndamukunda nkuko unkunda mama!!

mama we na becka barasetse mama chris

ati"nukuri niba umukunda urukundo umubyeyi

yakunda umwana,uramukunda byukuri.gusa

rero urukundo nintambara kd ntarugamba

rubura inkomere mubikomere muzaterana

umwe azabe umugang wuwundi.nibwo

urukundo rwanyu ruzaramba.naho

nimubabazanya mugakinana kumibyimba.muza

tandukana mwangane urunuka.bizaba

binasobanuye ko mutigeze mukundana ahubwo

mwabeshyanyaga!"mama becka yabagiye inama

arangije abaha akanya ngo biganirire

ubwabo.becka ahita abaza chris

ati"kutambwiye ko ntamuvandimwe

ugira?"chris ati"abavandimwe ndabafite gusa

nakumvise urashaka kubaza abo tuvukana!

mubyukuri nakuze nisangana na mama

gusa.pap yaguye kurugamba rwokubohora

igihugu.mama yambwiye ko nubwo ndumwe

navukanye nabandi benshi bapfuye

areba.abona ansigaranye muntoke turitwembi

gusa.ninge warimuto.niyo mpamvu

urikumbona na mama gusa!" becka

ntibyamutunguye rwose kuko asobanukiwe

amateka yurwanda.yizeza chris kuzamubera

umuvandimwe akamubera uwahafi!chris

ati"ikiruta ibindi uzamfashe kurema

umuryango!"

amasaha ntiyabakundiye ahubwo amaze gujura

basezeye mama basubira kwishuri.

.

.

Sasa ndagusaba ngukurikire inkuru.uko ba

chris na becka barikuva iwabo wa chris.kwa

becka I rubona harimodoka yahageraga.nyam

ara ni Glad mukuhagera asanga

rudanangiye.arahindukira agihindukira

akubitana namama becka.baragarukana.amuha

ikaze amubaza aho yaragannye undi

ati"narinjyanye ibyangombwa byubuhungu

bwange kukarere ka huye.harumushinga

wabanya amerika wemeye kubishyurira

bawushakiwe na murumuna wange.uzabishyu

rira kugeza barangije!"Glad ati"Yooooh mbega

byiza.nonese bazatangira kubarihirira

ryari?"Mama becka ati"ikihihembwe cyanyuma

cyumwaka nikirangira undi bazatangira

kurihirirwa!"

bakiganira Glad ati"arikose mama becka weho

harakazi kandi ukora?"undi ati"oya pe kereka

kwita kuriduke papa becka yansigiye ngombone

nuko nita kurababana.!"Glad ati"uzi gusoma

se?"undi araseka ati"ego mana uretse se ko

ntashoboye kuyarangiza uzingo sinarinageragej

e.mfite 5yisumbuye mubunyamabanga!"Glad

ati"wawuuu urasobanutse pe!naguha akazi rero

ahamuri IZARI nagufasha ugashigwa stok

yamafumbire na produits wahembwa

udufaranga twakunganira rwose.ndetse

kwizezeko byasanaho ibibazo byinshi

bikemutse!"Mama becka yijugunya hejuru

arishima.agezaho aratuza arashimagiza.Glad

ati"ntakidasanzwe ahubwo ejo uzansange

kukazi turebe ukobyagenda."

.Twigarukire kumashuri aho becka na chris

barimukigo bagarutse.bakihagera becka yahise

arwara ndetse ahubwo araremba bikomeye

atangira kuruhaka abayobozi bikigo barahurura

umwe muribo avamo ati"uyumwana ariye

uburozi ndetse bwi ntaraza.mukanya

ashoboragupfa.Chris akibyimumva yarikanze

ariko yibutse asanga ntacyo batasangiye kd

nyina atarinumurozi.yibutse neza asanga

harabaturanyi bishimiye becka bashaka

nokumuzimanira,nanone akibaza niba

bamuzimaniye biramucanga.arongera yibuka ko

bwanyuma basezera mama we yamusukiye

kumata akayanywa wenyine chris yavuze ngo

ntayandi anywa.mumtwe wa chris hazamo

akajagari.ahinda umushyitsi akokanya

abayobozi bategeka ko hahamagarwa iwabo wa

becka bakaza gucyura umwana wabo.....Truelove-Africa.com igufasha kwibonera umunzi muberanye kandi ubaye ushaka no gukomeza izi nkuru wanyura kuri www.truelove-Africa.comwatch out Next 

PART


 


Previous post     
     Next post
     Blog home

The Wall

No comments
You need to sign in to comment

Post

By Olivier
Added Mar 24

Tags

Rate

Your rate:
Total: (0 rates)

Archives

Password protected photo
Password protected photo
Password protected photo